Rihanna aremera ko akorana n’umuryango wa illuminati

October 27, 2013


Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no ko isi hose aremeza ko ibyo akora byose abikesha Umuryango wa illuminati.

Illuminati biva ku ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi. Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati bemeza ko ari agatsiko k’ibanga kashinzwe na Adam Weishaupt, kandi bagahuriza ko badasenga Imana, ahubwo bemera uwo bita Umwubatsi Mukuru w’Isi. Ibi abakristu bakaba babifata nko gusenga Shitani.

Abahanzi benshi ku isi byagiye bivugwa ko ari bamwe mu banyamuryango b’uyu muryango, impamvu akaba ari uko iyo winjiye muri uwo muryango uhita uba umukire cyane kandi ukamenyekana bikabije.

Rihanna ni umwe mu bahanzi bashinjijwe n’ibinyamakuru byinshi ko ako ari ho akura gukundwa ndetse n’ibintu yikora imbere y’abakunzi b’umuziki.

Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru byandikirwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika harimo nka Instagram, aravuga ko Rihanna yemeje ko akorana na illuminate
Mu magambo ye yatangaje ubwo yashyiraga hanze ifoto ye akikijwe n’inzoka mu mutwe ndetse n’indi mu gatuza. Aya mafoto akazajya ku gifuniko cy’ikinyamakuru British GQ ubwo kizaba kizihiza isabukuru y’imyaka 25 gishinzwe n’umunyabugeni Damien Hirst.

Robyn Rihanna Fenty yavutse tariki ya 20, Gashyantare 1988 avukira mu birwa bya Saint Michael, Barbados. Uko yagiye akura niko muzika ye yarushagaho gukundwa cyane benshi bakemeza ko imbaraga n’ubuhanga abikura kuri illuminati.

Sitiz

sitio@gihamya.com


Tanga igitecyerezo cyawe

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.